Ubwongereza:Ed Sheeran ku rutonde rw’abahanzi 1 500 basinye ibaruwa yandikiwe ubuyobozi basaba ubufasha.

Abahanzi bakomeye bo mu Bwongereza barimo Ed Sheeran, The Rolling Stones, Rita Ora, Dua Lipa na Paul McCartney bari mu bahanzi 1 500 basinye ibaruwa yandikiwe ubuyobozi basaba ubufasha kubera ingaruka bagizweho na Coronavirus.

Ed Sheeran is coming to South Africa

Iyi baruwa yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Siporo n’Itangazamakuru, Oliver Dowden, igaragaza ko ubukungu bw’abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro butameze neza nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, ndetse hakaba nta n’icyizere gihari cy’uko hari ibitaramo bizongera kubaho vuba aha.

Muri iyi baruwa hari aho abahanzi banditse bati “Umuziki w’u Bwongereza ni kimwe mu bintu binini byateje imbere igihugu mu muco, imibanire ndetse n’ubukungu. Ariko, ubu nta herezo rya vuba aha rihari ryo kwirinda kwegerana ndetse nta n’amasezerano y’ubwumvikane ku buryo leta yafasha uruganda rw’umuziki yigeze asinywa.”

“Ahazaza h’ibitaramo ndetse n’amaserukiramuco ni habi ndetse n’abantu bakoraga muri ibyo bose bari mu bibazo. Kugeza igihe ibi bikorwa bizongera gukora, bigaragara ko kandi amahirwe menshi ari mu 2021, ubufasha bwa leta ni ingenzi.”

Iyi baruwa yasinyweho n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Bwongereza barimo Dua Lipa, Skepta, Rita Ora, Coldplay, Eric Clapton, Annie Lennox, Sam Smith, Sir Rod Stewart, Liam Gallagher, Florence + The Machine, George Ezra n’abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Media Insight Consulting muri Kamena 2020 bwagaragaje ko nibura akazi kagera ku 210 000 mu Bwongereza kava mu ruganda rw’umuziki. Mu gihe ibitaramo n’amaserukiramuco umwaka ushize byinjirije leta miliyari £4.5.

Ubuyobozi nta kintu buravuga kuri ubu busabe bw’abahanzi batandukanye bakomeye mu Bwongereza.