Hari abanyeshuri bigaga muri Kaminuza zigenga zimaze iminsi zifunzwe basaba Leta ko yazajya isuzumana ubushishozi ko Kaminuza zuzuje ibisabwa mbere yo kuzemerera gutangira.
Abavuga ibi basanga bibadindiza mu masomo igihe batangiye kwiga mu mashuri ariko akaza gufungwa azira kutuzuza ibyangombwa.
Inama y’igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza ivuga ko hari ibyo igiye kujya yitondera mu kwemerera kaminuza zigenga ariko igasaba n’abazigana gushishoza igihe babona zitangiye kudohoka bakazivamo bakajya mu yandi mashuri.
REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: