Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Barifuza ko amabanki ahuzwa bikaborohera gukoresha ikoranabuhanga - FLASH RADIO&TV

Barifuza ko amabanki ahuzwa bikaborohera gukoresha ikoranabuhanga

Abaturage bagana amabanki barifuza ko habaho guhuzwa kw’amabanki bakavuga ko byagabanya guta igihe kandi bikaborohereza mu byo bakora.

Impuguke mu bukungu ivuga ko uko guhuzwa kw’amabanki gusanzwe guhari ariko gukoreshwa ku bakuriya banini.

Amabamki nayo avuga ko habayeho guhuzwa byafasha abakiriya babo kutavunika no gukoresha igihe neza bakavuga ko ibyifuzo byabo byatekerejweho birimo gukorwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko muri uyu  mwaka wa 2020 za SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga rizihuza ku murongo umwe .

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku kigero gishimishije, aho umusaruro mbumbe wazamutseho 9.5% uvuye ku 8.9% mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: