Haracyari abarwayi bagirwaho ingaruka na serivise z’ubuvuzi bakabura aho babariza

Bamwe mu bagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko hirya no hino mu gihugu usanga hari abarwayi bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’ubuvuzi ariko ntibitabaze inzego ngo zibarenganure kubera kudasobanukirwa uburenganzira bahabwa n’itegeko.

Hari abaturage babwiye umunyamakuru wacu ko batazi inzego bakwitabaza mu gihe bavuwe nabi cyangwa bakagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ubuvuzi.

Itegeko rya 2013  rigena uburegenzira bw’umurwayi n’ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi rivuga ko uwagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ubuvuzi afite uburenganzira bwo kuregera indishyi.

Bumwe mu burenganzira bw’umurwayi harimo kubikirwa ibinga, kutavangurwa, guhabwa amakuru kuri serivise y’ubuvuzi igiye kumukorerwa ingaruka ishobora kumugiraho n’ibyiza ibirimo, ibi ngo bituma yafata icyemezo cyo kwemera gukorerwaho ubwo buvuzi cyangwa akabyanga.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: