Kwibohora26:Berekanye aho gushyira ingufu ng’igihugu kibohore muri byose

Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwimakaza ubumwe no kwirinda umuco w’ubusambo n’inda nini bikiranga bamwe mu bayobozi bahabwa inshingano zo gucunga ibya rubanda.

Ibi ngo nibyo byakagize kwibohora nyuma y’imyaka 26 urugamba rw’amasasu  rwabohoye igihugu rurangiye.

Umuvuduko w’iterambere n’Impinduka  mu buzima bwose bw’igihugu ntibishikanywaho mu myaka 26 ishize u Rwanda rubohowe, bamwe mu baturage basanga kugira ngo ibyo igihugu cyagezeho bisigasirwe birambe kandi hiyongereho n’ibindi abanyarwanda bake bakibona mu ndorerwamo y’amoko bakwiye kwibohora iyo ngoyi y’amacakubiri.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: