Niyoniringiye Jean Damascene utuye mu kagari ka Musezero umurenge wa Gisozi ni mu karere ka Gasabo arasaba kurenganurwa nyuma y’aho imbwa 3 z’umunyamahanga utuye muri ako kagari zimuriye nyirazo arebera.
Niyoniringiye avuga ko atewe impungenge n’uko abaganga bamukurikiranye bamubwiye ko ashobora kuzagira ibindi bibazo by’ubuzima n’ubwo imbwa z’umuzungu zamuriye zari zikingiwe kandi ngo igihe zamuryaga yabuze amafaranga menshi na telefoni ebyiri.
Inzego z’ibanze muri ako gace zivuga ko zaganirije nyirimbwa akemera kwishyura ikiguzi cyose cyo kwivuza n’amafaranga nyirikuribwa n’imbwa avuga yabuze igihe yaba agaragaje ibimenyetso.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: