Impungenge ku itsinda ryashyizweho ngo ricukumbure uruhare rw’u Bubirigi mu bukoroni

Abanyarwanda  batandukanye barimo n’abanditsi b’ibitabo ku mateka y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku bizava mu bushakashatsi bw’impuguke zagenwe ku ruhare rw’u Bubiligi mu bukoloni bw’u Rwanda, Kongo  Kinshasa n’u Burundi.

Izo mpungenge bazishingira ku kuba  izo mpuguke harimo amazina azwi mu kugoreka amateka y’u Rwanda no kuba abazi neza amateka y’ubukoloni bw’ababiligi  mu Rwanda abenshi batakiriho.

Izi mpungenge zigaragajwe nyuma ya Komisiyo izacukumbura uruhare rw’u Bubiligi mu bibazo byaranze ubukoloni bwabwo muri Afurika iherutse gushyirwaho n’Inzu ndangamurage ibitse amateka yo muri Afurika yo hagati, Musée Royal de l’Afrique Centrale.

Hari abasanga ubu bucukumbuzi butari ngombwa kuko uruhare rw’u Bubirigi mu bukoloni ruzwi neza kandi ngo ntawe utazi ingaruka mbi bwagize.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: