Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iravuga ko umuco ukiri mu bidindiza ishyirwamubikorwa ry’uburenganzira bw’umugore mu Rwanda.
Iyi Minisiteri isanga kwigishwa ubwo burenganzira abantu bakiri bato byaba igisubizo ku nzitizi zibangamiye uburenganzira bw’umugore.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo isanga uburenganzira bw’abagore bukwiye no kwigishwa abagabo nabo bakabumenya.
U Rwanda ruri mu bihugu 40 by’Afurika byashyize umukono ku masezerano nyafurika ku burenganzira bw’umugore.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: