Sankara ashinje Perezida wa Zambia gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Mbere rwasubukuye urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise ’Sankara’ ku byaha byaha 17 aregwa, byakozwe ubwo yari Visi Perezida w’umutwe wa MRCD ufite abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi.

Bimwe mu bintu bikomeye uru rubanza rwahereyeho kuri uyu wa Mbere, ni uko Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yabemereye inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse abaregera indishyi muri uru rubanza bariyongereye.

Iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buhuza impande ziburana hifashishijwe amashusho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere i Kigali hamwe n’umwavoka we.

Abaregera indishyi muri urwo rubanza bari mu rukiko i Nyanza. Mu baregeye indishyi bagaragaye mu rukiko i Nyanza barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata abarwanyi ba FLN batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, ubwo bagabaga igitero muri uwo Murenge.

Iburanisha ryatangiye perezida w’Inteko y’abacamanza asaba abitabiriye iburanisha kwihangana kuko ryatinze gutangira, bitewe no gutegereza bamwe mu baregera indishyi batinze kuhagera, n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenze neza muri gereza ya Mageragere, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ afungiwe.

Ukuriye iburanisha yavuze ko umubare w’abaregera indishyi wiyongereye aho babaye batandatu, ndetse ko bose baza guhabwa umwanya bakagaragaza imyirondoro yabo n’ibyo baregera.

Sankara yahise ahabwa umwanya, avuga ko mbere yo kwisobanura icyaha ku cyindi aregwa, ashaka kugira ikindi avuga, ko hari igihugu n’umuperezida wacyo adashaka kuvuga bateye inkunga umutwe wa MRCD.

Urukiko rwamusabye ko abivuga kuko ‘nta mabanga akwiye kubamo kuko abaregera indishyi bari mu rukiko bashaka kubyumva.

Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.

Yatangiye yisobanura ku cyaha cyo ‘kurema umutwe w’ingabo utemewe’ avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi. Yavuze ko tariki ya 15 Nyakanga 2018 ari bwo yinjiye mu mutwe wa FLN, awubera umuvugizi, ariko atagize uruhare mu kuwushinga.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.