BreakingNews: Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yagejejwe mu rukiko

Dr. Pierre Habumuremyi wahoze ari Minisitiri  w’intebe agejejwe ku  rukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.

Dr.Pierre Damien Habumuremyi ageze mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ari kuganira n’abunganizi be babiri bategereje ko urubanza rutangira.

Umucamanza yasomye umwirondoro wa Dr Habumuremyi, anamusomera ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’icy’ubuhemu, nyuma amubaza niba abyemera cyangwa se abihakana.

Dr Habumuremyi yasubije ko atabyemera.

Umwe mu bunganizi  be asabye ko urubanza rubera mu muhezo kubera umutekano we.

Asabye ko itangazamakuru rihezwa kugira ngo ashobore kwiregura nta gihunga  dore ko asanzwe anarwaye umutima.

Undi mwunganizi w’uregwa avuze ko umukiliya we yakorewe icyo bita ‘Pubulicite’ bityo ko atakwiregure neza kandi afite uburwayi.

Abunganizi bagaragaje impungenge ko ubwitabire bw’itangazamakuru  bushobora gushyira igitutu ku byemezo byafatwa.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo butera utwatsi ubusabe bw’abunganira Dr Pierre Damien Habumuremyi.

 Bwavuze ko izo mpamvu nta shingiro zifite.

Bityo iburanisha ribera mu ruhame buri wese akarikurikira, ariko kuvuga ko atabasha kuburana kuko hari abantu nta mpamvu n’imwe ifite ishingiro.

Abamwunganira bavuze ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bisanzwe ku buryo kuba urubanza rwe rwaravuzwe kuri Radio bikageza no kuri Radiyo y’Igihugu bigaragaza ko umukiliya we afite impungenge, adatekanye, kubera uburyo urubanza rwe ruri kwamamazwa bidasanzwe kandi akurikiranyweho ibyaha bidasanzwe.

Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza babiri ifashe iminota iri hagati ya 30 na 40 yo gusuzuma ubusabe bw’abunganira Dr Pierre Damien Habumurenyi bw’uko urubanza rwabera mu muhezo.

Abacamanza bagize inteko iburanisha bagarutse mu cyumba cy’iburanisha.

Urukiko rusanze abunganira uregwa bitiranya ingingo bahereyeho basaba ko urubanza rw’umukiliya wabo rubera mu muhezo.

Umucamanza asanze inzitizi yazamuwe n’abunganira Dr.Pierre Damien Habumurenyi nta shingiro ifite.

Umucamanza agaragaje ko amategeko yemerera abanyamakuru gukurikirana urubanza bafata amajwi n’amashusho mbere y’iburanisha mu gihe babisabiye uburenganzira.

Yavuze ko urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu ruhame.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo bugaragarize urukiko ibyaha bukurikiranyeho uregwa.

Ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kaminuza ya ‘Christian University’ Dr Habumuremyi ahagarariye mu mategeko yatanze sheki eshanu zitazigamiwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 170 bumaze kuregerwa.

Zirimo sheki zari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 12,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Habumuremyi mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atigeze ahakana ziriya sheki, ndetse ko yemera ko nta n’amafaranga yari kuri konti. Ngo yasobanuraga ko bitari ngombwa ko izo konti zigira amafaranga kuko sheki yazitangaga nk’ingwate [guarantee].

Uregwa arabihakana

Kuri sheki ebyiri uregwa amaze kwireguraho agaragaje ko atari sheki zitazigamiwe ahubwo ko zari sheki zitanga icyizere ko uregwa azishyura.

Yavuze ko Rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza yagemuriye ishuri ibikoresho, mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 22.5 Frw. Yavuze ko amasezerano yagenaga ko uwo rwiyemezamirimo yishyurwa mu byiciro bitatu. Ngo Christian University of Rwanda yamwishyuye miliyoni 5 Frw, hasigara miliyoni 17,5 Frw.

Ngo nyuma hasinywe amasezerano, aherekezwa na sheki yo kwizeza Ngabonziza ko kaminuza izamwishyura ayo mafaranga kandi ngo bikorwa ku bwumvikane bw’impande zombi. Yavuze ko iyo aza kuba ari sheki yo kujyana kuri banki, yari gukorerwa sheki eshatu za bya byiciro byose, aho kuba imwe iriho miliyoni 17,5 Frw.

Itariki ya 10 Mata 2020 ngo yari yo ya nyuma yo kwishyurwa, ariko ngo iyo sheki yajyanywe kuri banki mbere y’iyi tariki.

Dr.Damien Habumurenyi kandi yavuze ko yasabye abo yari yarabereyemo amafaranga gusubiramo amasezerano kubera ko Kaminuza zari zitagikora kubera Covid-19.

Kuri sheki yahawe Nkurunziza Charles, ngo habaye ubwumvikane n’ukwiyemeza kwa Kaminuza, aho impande zombi zumvikanye ku mafaranga Nkurunziza yagurije iri shuri. Ngo muri miliyoni 38 Frw yari yaragurije iri shuri, hari ayo yagiye ahabwa.

Yavuze ko nyuma kubera ibibazo byo gufunga za kaminuza, yamenyeshejwe ko byaba byiza impande zombi zongeye kwicarana zikayavugurura. Yavuze ko sheki yahawe nawe atari iyo kujyana kuri banki, kuko ubwishyu bwagombaga gukorwa mu byiciro bitandukanye.

Kuri sheki yahawe Kazungu Edmond, Dr Habumuremyi yavuze ko yagurije Kaminuza miliyoni 28,9 Frw, habaho amasezerano y’ubwumvikane y’uko ayo mafaranga yazishyurwa mu byiciro.

Yavuze ko kuri ayo mafaranga, hari ayo yagiye yishyurwa, ariko ko ibyo yashoboye gukusanya ari uko amaze kwishyurwa miliyoni 18,9 Frw kandi ko hari inyandiko zibigaragaza na sheki zibigaragaza. Yavuze ko hasigaye miliyoni 10 Frw ariko ko inzego zishinzwe ubukungu muri kaminuza nizicukumbura neza bishobora kuzagaragara ko nazo zitagezeho.

Kuri Kayitana Emmanuel nawe ngo yagurije iyi kaminuza amafaranga hanyuma habaho amasezerano atandukanye by’umwihariko ku wa 15 Mata aho Kaminuza yamwandikiye imugaragariza ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 kandi ko Kayitana yayibonye ku buryo na sheki ivugwa yatanzwe kuri banki nyuma y’iyo tariki.

Undi witwa Usengimana Albert nawe wahawe sheki, Dr Habumuremyi yavuze ko yashyize miliyoni 50 Frw kuri konti y’iri shuri. Ni amafaranga ishuri ryari rikeneye rishaka ayo ryakoresha kugira ngo ishuri rikomeze gukora neza.

Ngo hari muri gahunda yo gutanga imigabane, umugabane umwe ukaba wari wahawe agaciro ka miliyoni icumi.

Dr. Habumurenyi asabye ko ingaruka Covid-19 yagize ku mashuri makuru na za Kaminuza by’igenga byahabwa agaciro mu rubanza rwe kandi ko amasezerano abantu bagiranye nabyo byahabwa agaciro.

Nyuma yo kwiregura Dr. Pierre Damien Habumurenyi, Urukiko rumubajije niba mu gutanga sheki zose yari azi neza ko kuri konti hariho amafaranga.

Dr. Habumuremyi asubije ko mu gusinya sheki hatari hagamijwe ko abahawe sheki bahita bajya muri Banki ahubwo ko zari sheki zitanga icyizere ko bazishyurwa.

Abunganira uregwa bahawe umwanya wo kugira icyo bongeraho.

Me Kayitare Jean Pierre yagaragarije urukiko ko mu byemezo bazafata bazashingira ku ngingo ya 88 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, igaragaza ko igihe habaye ikibazo kuri Kompanyi, koperative cyangwa ikindi kigo gifite ubuzima gatozi bijya ku mutwe wa Christian University aho kujya kuri Dr Habumuremyi ku giti cye.

Yasabye ko uregwa yarekurwa kuko Dr Habumuremyi ku giti cye atandukanye na Dr. Habumuremi nk’umuyobozi wa Christian University.

Abunganira uregwa kandi basabye urukiko gusuzuma niba urubanza rw’umukiliya wabo rutakwimurirwa mu nkiko z’ubucuruzi cyangwa mu nkiko ziburanisha imanza z’imbonezamubano.

Barashingira kukuba ngo ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ko Dr Pierre Damien Habumuremyi yari agambiriye gukora icyaha.

Umwanya munini wo kwiregura wafashwe n’abunganira uregwa basobanura ingingo z’amategeko zashingirwaho umukiliya wabo agirwa umwere ku byaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha buteye utwatsi ibyasobanuwe n’abunganira uregwa ku ngingo irebana n’uko sheki zatanzwe zari izitanga icyizere ko abazihawe bazishyurwa (Sheki za garanti).

Bwavuze ko icyaha cy’ubuhemu gishingiye ku ngwate Kaminuza yakiriye yizeza umuntu ko namara kuyiha ibikoresho bamusabye, bazamusubiza amafaranga y’ingwate, ariko birangira bamuhaye miliyoni 5 Frw andi ntayabone, yajya no kuri konti ntasangeho amafaranga.

Umushinjacyaha yavuze ko sheki Dr Habumuremyi aregwa, ari izo yahaga abo bafitanye ibibazo abishyura.

Ubushinjacyaha buvuga ko sheki imwe yahawe Ngabonziza Jean Bosco yatanzwe mu mazina ya kaminuza, yari iya miliyoni 17,5 Frw, izindi zose zatanzwe na Dr Habumuremyi kuri konti ye.

Kuvuga ko nta nyungu yari afite muri uko kuzitanga, ariwe ubizi.


Ubushinjacyaha bwerakanye ko gutanga garanti za sheki byavanwe mu mategeko y’u Rwanda muri 2010.

Ubushinjacyaha busabiye Dr.Pierre Damien Habumurenyi gufungwa by’abagateganyo iminsi 30 kimwe mu byo bushingiraho nk’impamvu zikomeye ni uko iperereza kubyaha akekwaho rigikomeza.

Uregwa we asabye urukiko ko yarekurwa kuko afite ubushake bwo kwishyura kandi ahava ubwishyu byashoboka igihe adafunze.

Abwiye urukiko ko adashobora gutoroka ubutabera kandi ko atigeze agora ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ati “Igihe banshakiye narijyanye.”

Agaragaje n’ikibazo cy’uburwayi nk’indi mpamvu yatuma urukiko rushishoza ku busabe bw’ubushinjacyaha.

Dr Habumuremyi yavuze ko afite uburwayi bw’umutima, kandi ko afite ikibazo cy’ijisho bamubaze, ndetse ko yagaragaje impapuro zo kwa muganga ku buryo agomba gufata umuti umunsi ku wundi.

Yavuze ko ijisho risaba gukorerwa isuku cyane, kandi aho afungiwe idahari.

Byongeye kandi ngo habazwe ijisho rimwe kandi n’iry’iburyo rigomba kubagwa, bityo ko mu gihe cyose yaba afunzwe, ibyo byose bitashoboka.

Me Kayitare Jean Pierre yavuze ko bamwe mu bahawe izo sheki bari mu rubanza, ko urukiko rukwiriye kubabaza niba bumva ko icyiza ari uko uregwa yafungwa.

Yavuze ko bose bahurije ku kuba bifuza ko Dr Habumuremyi yakemura ibibazo bafitanye nk’uko amasezerano abiteganya.

Me Kayitare arondoye imirimo yose umukiliya we yakoze ahereye kukuba yarahawe imirimo yo kuyobora Guverinoma n’indi mirimo ati “Icyizere igihugu cyamugiriye ubutabera bwakimugiriye”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Christian University of Rwanda, Dr Habumuremyi afitemo imigabane ingana na 60%, naho umuhungu we akagira 30% naho umuyobozi wayo (Vice Chancellor) akagiramo 10%.

Bwavuze ko kuba ari umunyamigabane mukuru, bisobanura inyungu yari afite mu gutanga izo sheki.

Ikindi bwavuze ni uko ngo kuba yaragiriwe icyizere n’igihugu, bidakuraho ko umuntu yakurikiranwa.

Yavuze ko ahubwo ibyo yakoze bitari bikwiriye ku muntu w’umuyobozi, aho bwavuze ko busanga ari ibintu bikomeye, kuko aba ari gukoresha cya cyizere yagiriwe n’igihugu mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kumurekura, bidasobanuye ko azishyura abo abereyemo umwenda ahubwo ko bazakomeza kuririra mu myotsi.

Bwavuze ko ku ngingo yo kurekurwa kuko arwaye, muri gereza abantu bavurwa, kandi ko izo gereza zitari hanze y’u Rwanda ku buryo arwaye yabura uko avurwa.

Ati “Biramutse bidahanwe, abaturage twaba tubateje abayobozi kubera icyizere tubona yakoresheje nabi niba ari uko abisobanura.”

Mu gushimangira ku kuburana adafunze, uwunganira Dr. Habumuremyi asabye urukiko ko rwareba inyungu z’abanyeshuri bigaga muri Christian University Of Rwanda.

Urubanza rwimuriwe tariki ya 21 Nyakanga 2020, saa kumi.