MINIYOUTH yahawe amezi 6 ngo icyemure ikibazo cy’imikoreshereze y’indimi z’amahanga

Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko bahaye amezi atandatu Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kuba yakemuye ikibazo cy’Abanyarwanda babangamirwa n’indimi z’amahanga ziri ahatangirwa serivise.

Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye muri Raporo y’iyi Komisiyo ku mikorere n’imikoranire y’inzego n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku nshingano zabyo zijyanye no guteza imbere umuco Nyarwanda.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yaho hari abaturage bakomeje kuzamura amajwi bagaragaza ko ko ibirango by’ahatangirwa serivise, n’ibiyobora abantu byanditse mu ndimi z’amahanga byashyirwa mu Kinyarwanda, kuko bamwe badasobanukiwe indimi z’amahanga.

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO: