Hari abacururiza mu isoko rya Rweru riherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko bahangayikishijwe n’uko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo binyagirwa kuko isoko ridasakaye, hakaba nta n’ububiko bagira bigatuma bahura n’ibihombo.
Aba barasaba ko basanirwa isoko bagashyirirwamo n’ububiko.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ko bari kuvugana n’akarere ka Bugesera ngo barebe uko bagikemura.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: