Abadepite basabye umujyi wa Kigali gushyira igishushanyo mbonera hanze

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ugutinda gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera bituma badahabwa icyangombwa cyo gusana amazu yabo.

Iki kibazo giherutse kuzamurwa n’abadepite mu nteko ishingamategeko basaba ko iki gishushanyo cyakwihutishwa kuko kiri gushyira abaturage mu gihirahiro.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kizwi ariko kizakemuka bitarenze mu kwezi gutaha.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: