Abakozi ba mituweli bavunisha abandi; bati ‘ni uko bagenzurwa na RSSB’

Hari abayobozi b’ibigo nderabuzima basaba ko abakozi bashinzwe ubwisungane mu kwivuza bakorera mu mavuriro bashyirwa mu nshingano z’ayo mavuriro aho gukomeza gucungwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda.

Ibi ngo byakuraho igisa no kwicisha akazi abakozi b’amavuriro kuko kuri ubu bakora akazi kabo hiyongereyeho akari gasanzwe gakorwa n’abakozi bashinzwe ‘mituelle de Sante’ by’umwihariko mu minsi ya konji no muri weekend.

Hari Abadepite mu nteko ishingamategeko baherutse gusaba ko habaho impinduka mu mikorere y’abakozi bashinzwe ubwisungane mu kwivuza mu mavuriro ntibakomeze kuvunisha abakozi b’amavuriro.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: