Igiciro cyo gusura inzu ndangamurage ntikinogeye buri wese-Abaturage

Bamwe mu baturage barasaba inzego zifite gucunga inzu ndangamurage mu nshingano gushyiraho igiciro kinogeye buri wese, bakanongera ubukangurambaga bwo kubikundisha abanyarwanda bityo bakajya bitabira kubisura.

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, baherutse kugaragaza ko hakirimo ikibazo kuko n’ubukangurambaga buri hasi

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ngoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, bugaragaza ko impamvu ituma abasura izi ngoro utaragera ku mubare ushimishije biterwa n’imyumvire ya bamwe bumva ko kuzisura bihenze kandi bihabanye n’ukuri.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: