Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa mbere baravuga ko batewe impungege n’uko bashobora gusibira bitewe no kudakurikira amasomo ari gutangwa mu buryo bw’iyakure buzwi nka e-learning.
Kudakurikira amasomo muri buryo ngo biterwa n’uko batigeze bahabwa mudasobwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Bagasaba inzego zifite uburezi mu nshingano gukemura iki kibazo.
Minisiteri y’uburezi yo ivuga ko hari ingamba zashyizweho zizakurikizwa mu gihe amashuri azaba atangiye mu rwego rwo gufasha abatarabashije kwitabira aya masomo.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: