Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya:Matiang’i yamaganye abavuga ko arembejwe na Covid19 - FLASH RADIO&TV

Kenya:Matiang’i yamaganye abavuga ko arembejwe na Covid19

Umunyamabanaga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bwana Fred Matiang’i yikomye umuntu cyangwa se agatsiko k’abantu bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko arembyejwe na Covid-19 mu bitaro.

Uyu mutegetsi yavuze ko ubu butumwa bwamuhabije bukamuhungabanya butanasize umuryango we kandi bo barengana bazira ko ari umuntu uzwi gusa.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Matiang’i yavuze ko atazi abashyize ubu butumwa ahagaragra icyo bari bagambiriye, ariko yahishuye ko yagiye mu nzego z’igipolisi ubu hatangiye iperereza.

Ubwo butumwa bwavugaga ko minisitiri Matiang’i umwe mu nkingi za mwamba mu butegetsi bwa Kenyatta yashyizwe mu byuma bifasha guhumeka.

Ngo ni ubutumwa buri wese ushyira mu gaciro asoma, akagwa igihumure yanaywa amazi ntamanuke. Kuri ubu ahamyako nta nigicurane afite, ababuvuga ari abamwanga.

Kuri ubu Kenya ifite abaturage barenga ibihumbi 16 bamaze kwandura covid-19 naho 274 bo imaze kubahitana.