Umunyamabanaga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bwana Fred Matiang’i yikomye umuntu cyangwa se agatsiko k’abantu bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko arembyejwe na Covid-19 mu bitaro.
Uyu mutegetsi yavuze ko ubu butumwa bwamuhabije bukamuhungabanya butanasize umuryango we kandi bo barengana bazira ko ari umuntu uzwi gusa.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Matiang’i yavuze ko atazi abashyize ubu butumwa ahagaragra icyo bari bagambiriye, ariko yahishuye ko yagiye mu nzego z’igipolisi ubu hatangiye iperereza.
Ubwo butumwa bwavugaga ko minisitiri Matiang’i umwe mu nkingi za mwamba mu butegetsi bwa Kenyatta yashyizwe mu byuma bifasha guhumeka.
Ngo ni ubutumwa buri wese ushyira mu gaciro asoma, akagwa igihumure yanaywa amazi ntamanuke. Kuri ubu ahamyako nta nigicurane afite, ababuvuga ari abamwanga.
Kuri ubu Kenya ifite abaturage barenga ibihumbi 16 bamaze kwandura covid-19 naho 274 bo imaze kubahitana.