Hari abaturage batuye mu midugudu yigeze gushyirwa mu kato kubera coronavirus bagaragaza ko bakomeje guhabwa akato n’izindi ngo zitigeze zigaragaramo abarwayi, rimwe na rimwe bagahimbwa n’amazina.
Aba baturage mu buhamya bwabo bavuga ko byari bigoye kuba bari mu rugo abandi baturanye nabo bari mu mirimo isanzwe, bakagaragaza ko na nyuma bakomeza guhabwa akato cyane cyane ingo zagaragaye nk’izabonetsemo abarwayi mbere.
Twasuye umudugudu wa Kadobogo, uherereye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, abawutuye bamaze iminsi mike bavuye mu kato ubu basubiye mu buzima busanzwe.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: