Vero Candy umuhanzikazi wibitseho uburanga buhebuje akaba Intyoza mu kubyina

Mu gihe hibazwa impamvu y’ubuke bw’abahanzikazi mu Rwanda bayoboka umwuga wo kuririmba hakaba n’ababigerageza bagasezera bucece,Vero Candy ni umuhanzikazi mushya ufite umwihariko mu kubyina n’ibindi bikenewe ngo yigarurire amahanga.

Flash.rw twaganiriye n’umuhanzikazi Candy uzanye umwihariko w’ibikenewe ku isoko rya muzika ku Isi ugereranyije n’abandi bahanzikazi mu Rwand.

Candy  yadutangarije ko  yavuye mu Rwanda akerekeza mu gihugu cya Kenya kureba uko yazamura impano ye aho yaje kuva akerekeza i Dubai,Congo no hanze ya Africa nka Nigeria mu kongera ubumenyi.

Nyuma yatangiye kujya asubiramo indirimbo za bandi ariko aza gusanga bishobora gutuma ibihangano bye byibagirana ahitamo kugaruka mu Rwanda gukomeza gukorera abanyarwanda ibihangano bye hano.

Vero Candy yarize afite umwihariko wo kuvuga indimi nyinshi,ni n’umubyinnyi bidasanzwe ku rubyiruko rw’abahanzi mu Rwanda.

Umuhanzikazi Vero Candy uri mu bakobwa bakomeje kwigaragaza muri muzika nyarwanda mu ndirimbo z’urukundo,yahamirije Flash.rw ko abahanzikazi afatiraho ikitegererezo ari Brenda Fassie na Cecile Kayirebwa.

Indirimbo yakoze harimo iyitwa “Show Me” na video y’iyitwa “Urukundo rwawe” yashimangiye ko urukundo ari urwumuntu umwe gusa .

Ubutumwa yashyize muri iyo ndirimbo yavugaga ku mukobwa wakunzwe na bahungu benshi bakajya bamubeshya bo bifuza kumukoresha ibidakorwa bitwaje kumubwira ko bamukunda ariko we akabona atari byo.

Imwe mu ndirimbo ze

Mu gusoza Candy yatubwiye ko amagambo ari mu ndirimbo “Urukundo rwawe” ari amagambo yubaka abakundana cyane kandi akaba yifuza ko yazagira abo ifasha mu rukundo rwabo.

Yagiye akora ibitaramo nikomeye