Kigali: Abacuruzi barasaba ko isaha ya saa tatu yigizwa imbere

Hari bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali binubira ko gutaha saa tatu z’ ijoro biri kubateza igihombo, barasaba ko amasaha yakongerwa.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko isaha umuntu agomba kuba yagereye mu rugo iguma ari saa tatu z’ijoro, mu gihe kuva mu rugo nabyo byagumwe kuba saa kumi n’imwi z’igitondo ngo hakomezwe ingamba zo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Hari  abadepite mu Nteko Ishingamategeko baherutse gusaba ko aya masaha yakongerwa mu gihe nta bushakashatsi buragaragaza ko covid yandura muri aya ma saha y’ ijoro.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: