Tanzania:Umuryango wa Mkapa wamaganye ko yahitanywe na Covid19

Umuryango w’uwigeze gutegeka Tanzaniya Benjamin William Mkapa wanyomoje amakuru ko yazize coronavirus, ahubwo ugaragaza ko yazize indwara y’umutima n’ubwo yari arwaye malaria.

Benjamin Mkapa yasezewewo kuri iki cyumweru mu buryo bw’idini, mu murwa mukuru wa Tanzaniya i Dar es Salaam.

Muri uyu muhango wo kumusezeraho  watambukaga by’ako kanya kuri televiziyo y’igihugu TBC1, William Erio umwe mu bo mu muryango wa Mkapa yagaragaje ko Mkapa yasanganywe malariya kandi yahise ajyanwa kwa muganga kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Mkpa wayoboye Tanzania muri mandat ebyiri, kuva mu 1995 kugeza muri 2005, yashizemo umwuka kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu bitaro bya Dar es Salaam, afite imyaka 81 y’amavuko, ariko guverinoma ntiyigeze itangaza icyamwishe.

Erio yavuze ko kuwa kane Mkapa yari ameze neza kandi bari kumwe kugeza saa mbiri z’ijoro, amaze kureba amakuru ya ni mugoroba nibwo umutima wahise uhagarara, ariko nta coronavirus yari afite, nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa mu Banyatanzaniya.

William, yavuze ko “Amaze kumva amakuru yahagurutse ashaka nko kugenda ariko arongera aricara yunamika umutwe, nyuma baje kureba uko ameze basanze yapfuye. Yasabye abantu gufata ukuri kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwigira inzobere.”

Uyu muhango w’igitambo cya misa cyo kumusezeraho waraye unitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu Dr John Pombe Magufuli ari kumwe na Visi perezida we na Ministiri w’intebe muri sitade y’igihugu.

Iki gitambo cya misa cyanitabiriwe n’abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzaniya bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.

 Mu bandi batari Abanyatanzania ni minisitiri w’intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyonyi, wafashe urugendo ajya muri Tanzaniya kwifatanya nabo ‘gusezera no gushyingura” Mkapa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ”mu rwego rwo kunamira” Perezida Mkapa.

Gusa ibibiazo biracyari byinshi mu Banyatanzania bibaza impamvu Magufuli atahise asohora itangazo rigaragaza igihe, n’aho yapfiriye nk’uko amategeko abiteganya.

Uyu mugabo wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya kuva yahabwa ubwigenge n’Abongereza mu 1962, azashyingurwa kuwa gatatu w’iki cyumweru mu giturage akomokamo  mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Tanzania mu gace ka Mtwara.

Kassim Majaliwa, Minisitiri w’intebe wa Tanzania yatangaje ko kuwa kabiri ariwo munsi Bwana Mkapa azasezerwaho ku rwego rw’igihugu.