Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Miss Umunyana Shanita yemera agakingirizo ariko ntiyakamamaza - FLASH RADIO&TV

Miss Umunyana Shanita yemera agakingirizo ariko ntiyakamamaza

Miss umunyana Shanita uri mu rugendo rwo gukora umushinga wo gufasha abana b’urubyiruko rw’abakobwa batewe inda bakareka ishuri, avuga ko yemera agakingirizo ndetse ko ari ngombwa ariko atakamamaza.

Ibi yabitangarije mu kiganiro CelebsMagazine kuri Flash TV, Miss umunyana Shanita ubwo yamamazaga ibikorwa ahugiyemo byo gufasha urubyiruko rw’abakobwa baterwa inda bikabaviramo kureka ishuri.

Yabajijwe impamvu atabanje gukora ubukangurambaga mu rubyiruko rubashishikariza gukoresha agakingirizo no kwifata mu rwego rwo kwirinda.Ati”agakingirizo ni ngombwa kandi karakenewe ariko sinakamamaza. Ntabwo nakwamamaza agakingirizo”

Muri iyi minsi Shanita ari mu rugendo rwo gukora umushinga wo gufasha abana b’urubyiruko rw’abakobwa ruterwa inda zitateganyijwe byatumye bareka ishuri ari gufashwamo na Miss Supranational Rwanda.

Miss Shanitah wamamaye cyane ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 agatahana ikamba ry’igisonga cya mbere, uwo mwaka wanitabiriye irushanwa rya Miss Africa University, naho muri 2019 yambikwa ikamba rya Miss Supranational ahita anahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland.