Danny Vumbi ufite umwihariko wo gukora indirimbo ziri mu mudiho Nyafurika no kugira ubuhanga mu kwandika indirimbo, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyo amenya kuva kera kose ko azatungwa n’umuziki, atari gutakaza umwanya we yiga kugera ku rwego rwa Kaminuza ibidafite aho bihuriye n’impano ye yo kuririmba.
Ni ibintu avuga ko yicuza rwose. Ati “Nicuza kuba narize kugera ku rwego rwa kaminuza ibintu bitagira aho bihuriye n’impano zanjye”.