Kicukiro:Iyubakwa ry’umuhanda ryangije amatiyo; amezi abaye arindwi nta mazi

Hari abaturage batuye mu karere Kicukiro mu murenge wa Kanombe ahacishijwe umuhanda mushya ‘Alpha Palace-Kabeza’, basaba Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC kureka kwitana bamwana n’umujyi wa Kigali ku ugomba gusana imiyoboro y’amazi yangijwe n’ibikorwa byo kubaka uwo muhanda.

Abo baturage bavuga ko bamaze amezi agera muri 7 nta mazi bafite mu ngo, kandi n’amavomo rusange  3 babashyiriyeho akaba adahagije.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga buri mu biganiro na WASAC ngo bubasubize amazi kuri ubu ngo hari gushakwa ahazacishwa impombo.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: