Minisiteri w’Uburezi yatangaje ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 biri kugaragara mu bakuze biri gukoma mu nkokora ikomorerwa ry’amashuri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020, yanzuye ko Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.
Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.
Mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru rya Leta cyasobanuraga imyanzuro y’inama y’abaminisitiri ireba icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Uburezi UWAMARIYA Valentine yatangaje ko imyitwarire y’abantu bakuru batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari yo iri gutuma amashuri akomeje gufungwa. Asaba abantu bose kumva uburemere bw’iki cyorezo ntibakomeze kugikerensa.
Minisitiri Uwamariya yakomeje agira ati “Nibyo abantu batunguwe ariko duhereye ku bipimo bya nimugoroba cyangwa ibyo mu minsi yashize,sinzi ko hari umuntu wizeye ko umwana cyangwa abana bajya ku ishuri batagira ingorane zo kwandura iyi ndwara, kubera ko biragaragara ko indwara uracyahari kandi ibipimo birazamuka.
“Twaba twivuguruje tubaye twarafunze mu gihe icyago cyari kitaragaraga cyane, mu gihe tukibona imibare izamuka noneho tukongera tugafungura ngo abana basubire ku ishuri. Reka twumve ko ifungura ry’amashuri riterwa na buri munyarwanda wese.”
“Kuko abana bajya mu mashuri bari mu miryango yacu, kandi byagaragaye ko mu kwirinda habayeho kudohoka. Uyu munsi buri munyarwanda wese abigize ibye, agakurikiza amabwiriza ku buryo nta murwayi mushya twongera kubona wa corona, gufungura amashuri birashoboka kuko byaba bigaragaye ko buri wese yabigize ibye.
“Iyo urebye n’imibareuko minisiteri y’ubuzima yabitweretse abantu bakuru ni twebwe turi kubangamira abo bana bigatuma tugira impugenge zzo gufungura amashuri.”
Umwanzuro wo gufunga amashuri wafashwe tariki ya 14/3, igihe umuntu wa mbere yatahurwagaho icyorezo cya covid-19 mu Rwanda, bituma tariki ya 16/3 abanyeshuri bose boherezwa mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda ko amashuri yaba indiri y’icyo cyorezo.