Nyarugenge: Mu rugo rw’uwafungiwe Jenoside habonetse imibiri myinshi

Guhera ku wa Gatandatu taliki 15, Kanama, 2020 kugeza  n’ubu abaturage bari gucukura bashakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri 1994 yabonywe mu byobo biri mu kagari ka Kivugiza muri Nyamirambo ya Nyarugenge. Yabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi Franҫois waguye muri Gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha bya Jenoside.

Abaturage bo mu mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, babwiye ikinyamakuru Umuseke ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali.’

Iyi bariyeri ngo niyo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Bivugwa ko Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe zikomeye.

Kubera ko Simbizi Franҫois ari we wari ukuriya iriya bariyeri yari haruguru y’iwe, imirambo y’Abatutsi bayiciweho yajugunywaga mu byobo byari iwe.

Uko amakuru yabonetse…

Ubusanzwe muri ruriya rugo hari ibyobo bitatu, ariko bibiri ntibigaragara kuko byubatsweho inzu, ariko kimwe kiri ahagaragara.

Amakuru y’uko uko ari ko ibintu bimeze yatangiye kujya ku mugaragaro taliki 13, Kanama, 2020, ubwo hari ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Uwitwa Eric wari usanzwe azi aho ibyo byobo biri, yabiganirije uwitwa Franҫoise Nzamwitakuze, uyu akaba afite imwe mu nzu akodesha muri icyo gipangu.

Nzamwitakuze amaze kurita mu gutwi, nawe yaje kubiganiriza inshuti ye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace yitwa Juliette Muhoza, nawe abimenyesha inzego z’ibanze n’iza IBUKA.

Imirimo yo gucukura no gushakisha indi mibiri irakomeza kuri uyu wa Mbere, igikorwa kikaba kiri kubera hafi y’ahitwa kurya nyuma ‘aho bus zikatira.’

UMUSEKE.RW