Umwaka wa 2019 wabaye mubi ku muraperi Fireman yari mu kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa,uwa 2020 nawo wasanze afunze akurikiranyweho ibyaha byavugwaga ko yaba yarakoreye Iwawa.Nyuma y’ibi bihe bibi byose ubu aritegura gushyingirwa ndetse yicuza igihe yatakaje akanagira urubyiruko inama.
Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare binyuranye,uyu muraperi avuga ko yakuranye izindi mpano gusa indoto ze ntiyabashije kuzigira impamo ngo yakinnye Football nk’umunyezamu, kubera amikoro yatumye kubona ibikoresho byo gukinisha byaramubereye ikibazo gikomeye cyane.
Usibye Football yagerageje gukina na karate, avuga ko yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu y’abato.
Nyuma yo kwegukana umukandara w’icyatsi muri uyu mukino, Fireman ntiyabashije gukomeza kuko yavuye ku kigo yakiniragaho.
Arangije amashuri yisumbuye nibwo avuga ko yisanze mu muziki, aba icyamamare, ibya karate na ruhago birangirira ku ishuri.
Fireman avuga ko guhugira mu muziki, gutwarwa n’ubwamamare no kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, byahagaritse imyitozo yose yakoraga mbere.
Uyu muhanzi avuga ko uwamuha kugira andi mahitamo atanyuza ubuzima bwe mu nzira bwanyuzemo.
Yagize ati “Buriya bisa nkaho iri ariryo geno ryanjye. Ariko mbaye ndi uhitamo ntabwo nahitamo iyi nzira. Nakwiga nkarangiza na kaminuza. Nkishakira akazi ngatebeza nkajya mu buzima butandukanye no kumenyekana.”
“Kumenyekana biragoye, byanyiciye ubuzima nubwo ntarirarenga. Mbaye ndi uhitamo sinahitamo guca iyi nzira. Nagerageza gushaka indi nzira ituma ntamenyekana.”
Uyu muraperi yavuze ko ubuzima bwo kumenyekana bugorana kuko bisaba kwitwararika cyane.