Abigaga muri Christian University of Rwanda barishyuzwa amafaranga batigiye kugira ngo bahabwe ibyangombwa

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda iherutse gufungwa barasaba kurenganurwa kuko barimo kwishyuzwa amafaranga y’igihembwe batize mbere yo guhabwa ibyangombwa ngo bajye kwiga ahandi.

Hari n’abandi banyeshuri bishyuye umwaka wose bifuza ko basubizwa amafaranga y’amasomo batize.

Amakuru aturuka mu banyeshuri bahoze biga muri Kaminuza ya Christian Universtity of Rwanda iherutse gufungwa baravuga ko barimo kwishyuzwa amafaranga y’igihembwe batize.

Aba banyeshuri baravuga ko barimo kubafatirana mu gihe barimo gushaka ibyangombwa bibemerera kujya kwiga ahandi.

Baranenga uburyo barimo kwishyuzwa aya mafaranga kandi kaminuza yarafunzwe.

Bagasaba ko iki kibazo cyakemuka.

Umwe mu banyeshuri yagize ati”barimo kutwishyuza amafaranga yumwaka wose kandi tutarawize.

Indi yunzemo ati”ntago byashoboka kuko ntago banyishyuza amasomo kandi tutarayize ubwo nyine urabyumva ni ikibazo,gusa birumvikana ngomba kwishyura amasomo nize.”

Hari abandi banyeshuri bishyuye amafaranga menshi kuko batari bazi ko igihe kimwe kaminuza yafungwa.

Barifuza ko basubizwa amafaranga yabo kuko ataribo nyirabayazana w’ifungwa ry’iyi kaminuza.

Ati”jyewe ndasaba ko badusubiza amaafaaranga yacu kuko niba tugomba kwiga modile 12,tukiga 6 urumva ko hari amafaraangaa mbangomba gusubizwa,bayadusubize rero.”

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza yafunzwe buravuga ko amafaranga abanyeshuri barimo kwishyuzwa yose bayigiye ,ndetse ko bakoze ibizamini bagahabwa amanota, icyakora ku kibazo cy’abanyeshuri bari barishyuye amafaranga arenze umuyobozi ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza Dr Mukashema Adria avuga ko bagiye kukigaho kugirango bagikemure.

Ati”ikibazo ntago ariko kimeze,covid yahagaritse amasomo nubundi yararangiye baranakoze ibizami byararangiye,nukuvuga ngo rero aabavuga ko bize igice barabeshya amasomo yose yarizwe,gusa abishyuye umwaka wose ubwo tugiye kubusuzuma.”

Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC Dr Rose Mukankomeje avuga ko abanyeshuri bamuhamagaye bakamugezaho iki kibazo , kugeza nubu akomeje kubasaba ko bakimugezaho mu nyandiko kugirango abone aho ahera agikurikirana.

Dr Rose Mukankomeje ati”Aba banyeshuri nibandike basobaanure imiterere yikibazo bafite,noneho tumenye uko ikibazo twagikurikirana,”

Kugeza ubu imirimo iri kugorerwa muri iyi kamunuza yafunzwe ni iyo gufasha abanyeshuri bashaka ibyangombwa bibajyana kwiga ahandi.

Kuva mu gitondo kugera ni mugoroba asanga hari umurongo w’abanyeshuri bose bategereje ibyangombwa dore ko kubibona bitoroshye bitewe n’ibyo basabwa kubanza kuzuza.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi k’uyu mwaka wa 2020 nibwo  Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) uburenganzira bwo gukora nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo.

NTAMBARA Garleon