Mu kiganiro Celebsmagazine cyo kuwa 5/9/2020,umuhanzi Senderi Hit yumvikanye asaba inzego zirimo Ministeri ifite mu nshinga gukomorera ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda nk’uko indi mirimo yakomorewe kuko ngo abari basanzwe batunzwe na yo babayeho nabi.
Uyu muhanzi wanakoze indirimbo zishishikariza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yibukije ko abahanzi bakeneye gufashwa byihuse.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kumva ko gufungurwa kw’imyidagaduro kuzajyenwa na COVID-19 kuko aricyo cyayifunze.
Yagize ati “Icyo tubafasha cyangwa twabafasha cyubakira kuri COVID-19, uko imeze kuko niyo yabambuye uwo mwidagaduro cyangwa kumererwa neza bari bafite. Ntabwo ari u Rwanda rwabibambuye. Ni cyo kintu bagomba kubanza kumva.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ingamba zafashwe zigendeye mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda harimo n’ubw’urubyiruko.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rutagomba gufata COVID-19 nk’indwara iraho ngo bayigereranye n’ibicurane.
Ati “Iyo tuvuga COVID-19 ntabwo dukwiye kuyivuga gusa nk’aho ari ikintu cyiza kigahita. Ubundi reka tuvuge hano tumenyereye abantu barwara ibicurane bakaremba, bakajya mu buriri ariko ejo akabyuka wenda akagenda akajya ku kazi, n’iyi [COVID-19] nubwo byenda gusa ariko yo irica.”
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko nta muntu utifuza ko habaho imyidagaduro, aha yongeye kubibutsa ko Leta isanzwe ishora imari mu bikorwa remezo bigamije guteza imbere imyidagaduro.
Ati “Naho ubundi se abo b’urubyiruko ni inde utakwifuza ko bidagadura, ahubwo ko na mbere kuba baridagaduraga ari uko hashyizweho uburyo bidagadura nyine. Buri munsi twakoraga ishoramari ryatumaga kwidagadura bigera hose no mu byaro na hehe, ariko ubu icyorezo cyaraje kirabihagarika.”
Yavuze ko ibijyanye n’ibihano bigenwa ku wishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bigamije kwibutsa abantu ko ibyo birengagije byabashyira mu kaga cyangwa bikagashyira no mu bandi.
Urubyiruko rwongeye kwibutswa kubahiriza ingamba,mu gihe hari bamwe bagifatirwa mu birori,mu tubari n’ibindi binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19