Kigali:Yasenyewe inzu n’ubuyobozi kandi ngo afite “icyangombwa”

Umuturage witwa Niyomugabo Damascene utuye mu mujyi wa Kigali aravuga ko yarenganijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali kuko bwamuhaye icyangombwa cyo kubaka ikiraro cy’inkoko hacaho kabiri Umurenge ukagaruka kumusenyera.

Aravuga ko yakorewe akarengane dore ko banamusenyeye atanamenyeshwe impamvu.

Abaturanyi ba Niyomugabo Bavuga ko mugenzi wabo yakorewe akarengane abamusenyeye bakabibajijwe bakanamuriha.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali bushinjwa gusenyera uyu muturage buravuga ko uwahawe icyangombwa yubatse binyuranyije nibyo yari yemerewe.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: