RDC:U Bubirigi bugiye gusubiza ibice by’umubiri wa Patrice Lumumba

Urukiko rwo mu Bubiligi rwanzuye ko bimwe mu bice by’umubiri wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC bisubizwa umuryango we, birimo amenyo ye abiri.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu mwanzuro wafashwe, aho urukiko rwanzuye ko bimwe mu bice by’umubiri w’uyu mugabo ufatwa nk’intwari muri Afurika birimo amenyo bisubizwa umuryango we, dore ko umukobwa we muri Kamena yari yasabye ko u Bubiligi bwabasubiza ibice by’umubiri w’umubyeyi wabo.

Juliana Lumumba w’imyaka 64 y’amavuko muri Kamena yari yandikiye Umwami Philippe w’u Bubiligi asaba ko bimwe mu bice by’umubiri wa se byasubizwa ku butaka bw’abakurambere.

Mu 2002, u Bubiligi bwari bwasabye imbabazi ku ruhare bwarwo mu rupfu rw’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Lumumba yishwe mu 1961 n’ingabo zari zishyigikiwe n’u Bubiligi. Bivugwa ko nyuma y’urupfu rwe, u Bubiligi bwatwaye amenyo ye abiri nk’ikimenyetso cy’intsinzi bukayabika.

Mu 2016 rimwe muri ayo menyo yabonywe n’inzego z’ubuyobozi ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwakoraga iperereza ku rupfu rwe.