Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame barahurira i Goma

Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari barahurira Goma mu mpera z’iki cyumweru baharura inzira y’ubwumvikanye bumaze igihe bwarabuze mu bihugu 3.

Radio Okapi ivuga ko abategetsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuze ko ubu bari mu myiteguro iri ku rwego rwo hejuru kuko bazakira abategetsi b’ibihugu byo muri aka karere mu mpera z’iki cyumweru.

Iki kinyamakuru cya LONI kivuga ko iyi nama izitabirwa naba perezida b’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kongo Kinshasa na Angola, igamije kumvikanisha ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Uburundi n’u Rwanda.

Uretse kuba iki ari cyo cyavuzwe ko cyaba ari cyo nyamukuru, Radio Okapi ivuga ko iyi nama izanasuzuma amasezerano ya Addis Ababa ya 2013 agamije gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa Kongo bwayogojwe n’inyeshyamba zituruka mu bihugu by’ u Rwanda, Burundi na Uganda. 

Icyakora iyi naa ngo nta gihugu na kimwe kigeze kiyitangaza.