Barwiyemezamirimo bato bijunditse ibigo by’imari, barabishinja kutabagirira icyizere

Hari ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bashyira mu majwi ibigo by’imari ko muri iki gihe byabatakarije icyizere bigatuma inguzanyo ibona umugabo igasiba undi.

Aba barwiyemezamirimo bavuga ko kutizerwa n’amabanki biterwa no kuba aba afite ubwoba ko imari yabo izahomba kubera ingaruka za Covid-19 ku bukungu.

N’ubwo Impuguke mu bukungu ariko zumvikana nk’izishyigikiye amakenga ibi bigo by’imari byagize,ihuriro rya byo ryo rivuga ko inguzanyo zigitangwa ariko zikaba zaragabanuwe no kubanza kunononsora ko imishinga yakiwe inguzanyo idashobora gukorwa mu nkokora na Covid-19.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: