Inzara iravuza ubuhuha mu barimu bigishaga mu mashuri yigenga baheruka umushahara muri Werurwe

Hari abarimu bo mu mashuri yigenga  babwiye itangazamakuru ryacu ko babayeho nabi muburyo bukomeye bagasaba Leta kubakorera ubuvugizi mu bagiraneza hagakusanywa inkunga yo kubafasha.

Kuva muri Werurwe uyu kugeza magingo aya amashuri arafunze hirindwa Covi-19. Nubwo abarimu bo mu mashuri ya Leta bagihembwa umushahara wabo w’ukwezi. Bagenzi babo bo mu mashuri yigenga bari mumibereho mibi kuko ibigo by’amashuri yigenga bakoragaho byabatereranye bamwe muribo amasezerano yabo akaba yaragaritswe .

 Abaganiye n’itangazamakuru ryacu ni abagize itsinda ryashyizweho gukora ubuvugizi bw’ibazo by’abarimu bo mumashuri yigenga. Baravuga ko mwarimu wo mu mashuri yigenga abayeho nabi muburyo basobanura.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: