Bamwe mu baturage baturiye irimbi rya Gisasa riherereye mu kagali ka Kagara umurenge wa Bumbogo, barasaba ko hakorwa amaperereza ku iri rimbi kuko ryuzuye bigakekwa ko hari imibiri ijugunwa mu musarane wacukuwe hafi aho kugirango babone aho bashyingura.
Iri rimbi rimaze imyaka myinshi kuko hari uwahatuye mu 1970 yarihasanze kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntibarahagarara kurishyinguramo.
Abaturage baravuga ko bafite amakuru ko hari imirambo yaba ijugunwa mu bwiherero buri muri iri rimbi iyo bacukuye bakayigwaho.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo buravuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: