Jay Polly yahagarikiwe igitaramo cye cy’i Dubai

Igitaramo umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda yateganyaga gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyahagaritswe.

Aganira n’IGIHE Kaganda Kassim uhagarariye ihuriro ry’abanyarwanda baba muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yavuze ko iki gitaramo cyahagaze kubera ko abateguye iki gitaramo batari barabibamenyesheje.

Ati “Ababiteguye na Jay Polly nyir’izina ntabwo bigeze bamenyesha ambasade cyangwa se diaspora, bituma ubuyobozi bwa Ambasade na Diaspora twaracukumbuye dusanga ibyo bintu bibujijwe.”

Abateguye iki gitaramo bo bashyize hanze itangazo bavuga cyahagaze kubera COVID-19 ariko siko biri.

Iki gitaramo cyari cyiswe East African Night cyatangajwe mu buryo butunguranye. Cyari giteganyijwe kuba tariki 19 Nzeri 2020 kikabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge aho kucyinjiramo byari kuba ari ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.

Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2020 nibwo Jay Polly n’ikipe bari gukorana bya hafi berekeje i Dubai, aho bageze mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2020.

Uyu muraperi yerekeje i Dubai avuga ko ajyanywe na gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali. Jay Polly ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho (Audio&Video).

Iyi studio Jay Polly agiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza no kuzamura abana bafite impano.