Nyarugenge:Ubuzima busharira bw’abangavu babyaye bararana n’impinja mu migano

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho ivuga ko iratabariza abana babana naba nyina mu migano ya Nyabugogogo mu murenge wa Kimisagara.

Umunyamakuru wa Flash wageze muri iyi migano yasanze habamo abasore , inkumi n’abana bato barimo kunywa ibiyobyabwenge.

Umuryango Clasho uvugako ufite impungenge ko izi mpinja zazarwara umusonga

Bamwe muri bo baravuga nta miryango bagira , mu gihe abandi batabasha gusobanura impamvu ituma baba muri ubu buzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ntiburaboneka ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo n’ubwo hari amakuru avuga ko bamaze kukimenya.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: