Perezida w’u Burundi yasuye Tanzaniya

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na we yagiye muri Tanzania kuganira na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli nyuma y’igihe gito Kaguta Museveni wa Uganda na we agiye muri kiriya gihugu.

Kur Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, hari ifoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye yakirwa na mugenzi we Magufuli,

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ejo byari byatangaje iby’uru rugendo ko Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa Gatandatu agira urugendo rw’umunsi umwe muri Tanzania mu butumire bwa mugenzi we Dr John Pombe Joseph Magufuli.

Perezida Ndayishimiye asuye igihugu cy’abaturanyi, nyuma y’iminsi itageze mu cyumweru Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we asuye Tanzania.

Perezida Kaguta Museveni wakiriwe na mugenzi we John Pombe Magufuli mu ruzinduko yagiriyeyo ku Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, yari yitabiriye isinywa ry’amasezerano ajyanye n’ibitembo bya petrol bizava Uganda bigaca muri Tanzania.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisiteri zifite mu nshingano ibikorwa remezo ku mpande z’ibihugu byombi.

Kuri uriya munsi Museveni yagiriyeho muri Tanzania, ni na wo wari uteganyijweho inama yagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa DRC wari watumije iyi nama.

Iyi nama yagombaga kwigiramo uburyo ibihugu byo mu karere byagirana umwuka mwiza kuko bimwe muri byo bimaze iminsi bidacana uwaka, yasubitswe igitaraganya kuko Abayobozi bahuze cyane kubera inama y’Inteko Rusange ya UN yari iteganyijwe i New York muri iki cyumweru.

Gusa n’ubundi Igihugu cy’u Burundi cyari cyamaze gutangaza ko kitazitabira iyi nama ngo kuko kibona atari cyo gihe cyo kuba abakuru b’ibihugu bahura ahubwo ko hari ibikwiye kubanza kuganirwaho n’abaminisitiri bijyanye no kunoza umubano hagati y’u Burundi na DRC.