MINEDUC yatangaje ko amashuri azafungura mu Kwakira 2020

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amashuri makuru na za kamunuza arizo zizabanza gufungura , ibindi byiciro bigakurikiraho.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Gicurasi yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umwanzuro wayo ku bijyanye n’ifungurwa ry’amashuri ugira uti “Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko mu ukwezi gutaha aribwo amashuri azafungurwa ariko bizajyana n’iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Amashuri yo arabizi tumaze igihe kinini twitegura dufatanyije. Hari ibyo amashuri yahawe agenderaho mu kwitegura, ubu ikigiye gukurikira ni uko Minisiteri y’Uburezi izagenzura ko ibyo twumvikanye byashyizwe mu bikorwa.”

Yavuze ko nk’uko n’ibindi bikorwa biri mu byiciro, amashuri nayo ni uko, bityo no mu gufungura bikazagenda bikorwa hagendewe ku cyiciro runaka.