Minisitiri w’intebe wa Togo, Komi Selom Klassou hamwe nabo bari kumwe muri Guverinoma beguriye rimwe kuri uyu wa Gatanu nkuko ibiro by’umukuru w’Igihugu byabitangaje .
Mu itangazo ryanyuze ku rubuga rw’umukuru w’igihugu , Perezida Faure Gnassingbe yashimiye abagize guverinoma ku kazi kose bakoze ko guteza imbere ubukungu, Politike ndetse n’imibereho myiza kandi ko byagize umusaruro nubwo igihugu cyahungabanyijwe n’icyorezo cyugarije Isi cya Coronavirus .
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Perezida Gnassingbe yatorerwaga manda ya kane. Byari biteganyijwe mo ahita asesa Guverinoma ariko ntibyakunze kubera icyorezo cya Coronavirus ariyo mpamvu byabaye kuri uyu wa Gatanu.
Klassou wari Minisitiri w’intebe yagiyeho kuva 2015. Ntabwo hatangajwe igihe bazashyiriraho indi guverinoma .
Perezida wa Togo yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2005 asimbuye se Gnassingbe Eyadema, nawe wayoboye imyaka 38.