Abana badakora siporo baratabarizwa, ababyeyi ntibabikozwa

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iratabariza abana ko bugarijwe n’ikibazo cyo kudakora siporo ngororamubiri kandi ngo ibi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Hari ababyeyi babwiye itangazamakuru ryacu ko impamvu usanga abana bakumirwa mu bikorwa bya siporo baba batekereza ko bashobora kujya ku kigare cy’abandi bakaba intakoreka

Ishami rya Loni ryita kubuzima ryo rijyana inama ko byibura kumunsi umwana akwiye kugenerwa isaha imwe yo gukora imyitozo ngororamubiri .

U Rwanda rwo rurateganya gushyiraho iteka rya Minisitiri w’intebe rigena uburyo umwana agomba guhabwa umwanya w’icyuruho no kwidagadura.