Abimukira bakomeje guhura n’akaga muri Arabiya Sawudite

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International’ uvuga ko byibuze abantu batatu bapfira muri gereza zibamo ibihumbi by’abimukira b’Abanyetiyopiya muri Arabiya Sawudite.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko abimukira bahuye n’ubugome butavugwa harimo kuboheshwa ingoyi, no gukoresha ibyo bafite birimo indobo nk’ubwiherero bihireramo.

Uyu muryango wasabye abayobozi ba Arabiya Sawudite kunoza imiterere n’imikorere y’izi gereza, hagashyirwamo ubumuntu.

Abafunzwe muri izi gereza ni abimukira birukanwe muri Yemeni ituranye n’iki gihugu.

Amnesty yavuze ko abimukira baturutse muri Etiyopiya no mu bindi bihugu barimo gukorera mu majyaruguru ya Yemeni ariko birukanwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) rivuga ko Abanyetiyopiya bagera ku 2000 bakomeje guhurira n’akaga ku mupaka wa Yemeni kuko nta biryo, amazi cyangwa ubuvuzi barimo kuhabonera.

IOM ivuga ko muri iki gihugu hari abimukira bagera kuri 500,000 baturutse muri Etiyopiya guhera mu 2017.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza ngo byibuze Abanyetiyopiya 10,000 bagereranije birukanwa buri kwezi, ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka abayobozi ba Etiyopiya basabye ko bihagarikwa kubera icyorezo cya coronavirus.