Muhima:Ubuyobozi bw’akagari bwahinze umushyitsi ubwo byamenyekanaga ko nta bendera ry’igihugu riri ku biro

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baranenga ibiro by’akagali ka Kabeza mu murenge wa Muhima bitagira ibendera ry’igihugu, ngo ntiwagatandukanya n’inzu y’umuturage.

Bavuga ko abaturage bashobora gutinya kubigana bakeka ari amazu y’abandi bantu bashaka guteka imitwe.

Ubuyobozi bw’aka kagali buravuga ko bwafashe umwanzuro wo kururutsa ibendera bitewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa kabiri ariko ngo bongeye kurizamura.

Itegeko rivuga ko ahantu hose hari inyubako za leta harangwa no kuba hazamuye ibendera ry’igihugu.