Mu gihe tari 5 ukwakira u Rwanda ruzifatanya n’amahanga kwizihiza ku nshuro ya 19 umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu,Radiyo Flash na Television byasuye mwarimu Ahishakiye Beatha wo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma wahisemo kwiga ubudozi akabukora igihe amashuri yari afunze.
Mwarimu Beatha ubudozi abubangika nya no kwita ku bana b’abaturanyi bari batangiye kuba ibirara kubera kumara igihe batiga no kwita kubikorwa bye by’ubuhinzi.
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wa mwarimu w’uyu mwaka isaba abarimu gufata iya mbere mu bihe bigoye bakongera gutekere ejo hazaza.