Amananiza yatumye leta ihindura umuvuno ku itangwa ry’amafaranga ari mu kigega cyo kugoboka ubukungu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko habayeho amavugurura ku byasabwaga ba Rwiyemezamirimo ngo babone amafaranga ari muri mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Covid-19,  nyuma y’uko bari bagaragaje ko ibyasabwaga birimo amananiza, ibi ngo byagendanye no kongera amahugurwa asobanura imikorere y’iki kigega.

Impuguke mu bukungu zisanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu gusobanura ibisabwa kugira ngo amafaranga yashyizwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Covid-19 agere kuri ba Rwiyemezamirimo yagenewe.

Impuguke mu bukungu zivuze ibi mu gihe ba Rwiyemezamirimo bato bavuga nta makuru ahagije bafite ku mikorere y’icyo kigega n’abagerageje kugisabamo amafaranga bakaba ngo  barasabwe  ibisanzwe bisabwa abaka inguzanyo zisanzwe.

Thierry HABIMANA ni umuyobozi mukuru w’ikompanyi ‘Green Zest Travel’ itembereza ba mukerarugendo mu Rwanda kimwe n’ibindi bigo by’ubucuruzi Thierry HABIMANA yagezweho n’igihombo abarira hejuru ya 90% kubera ingaruka za Covid-19.

Umunyamakuru wa Flash yabajije Habimana niba afite amakuru y’ikigega Leta y’u Rwanda yashyiriyeho cyo kugoboka ibigo by’ubucuruzi byahombye kubera ingaruka za Covid-19 amubwira ko agifiteho amakuru make.

Ni ibintu ahuriyeho na Yvette UWIMPAYE ukorera ubucuruzi kuri interineti nawe akaba yaraguye mu bihombo bituruka ku cyorezo kimaze amezi 7 giteye mu Rwanda.

Habimana ati “Ikigega twabyumviseho nyuma y’uko coronavirus imaze kugabanuka tuvuye mu rugo, ko hari ikigega cyatangijwe ariko amakuru yacyo ntabwo twigeze tuyabona neza.”

Uwimpaye ati “Kugeza ubu nta muntu urangana ngo ambwire ngo babikora batya, ndumva nta makuru afatika tubifiteho.”

Icyakora Thierry HABIMANA we mu makuru make yari afite ku mikorere y’icyo kigega yagerageje gusaba kuri iyo nguzanyo ariko ananizwa no kuba ibyo yasabwe byarasaga nk’ibisabwa uwaka inguzanyo zisanzwe.

Habimana ati “Muri rusange ni urebye amabwiriza kiriya kigega cyashyizeho bijya nk’aho ari inguzanyo.”

Impuguke mu bukungu zisanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu gusobanurira ba Rwiyemezamirimo imikorere n’icyo kigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu kandi ba Rwiyemezamirimo bato  n’abaciriritse bagafashwa by’umwihariko.

“Naho ku ruhande rwa Leta njye mbona hakwiye gushyirwamo ingufu mu kumenyekanisha uko buriya bufasha bukora, ibisabwa kugira ngo umuntu abashe kubugeraho ndetse bariya bakiri bato babe banafasha kugira ngo umuntu agree kuri ariya amafaranga.” Straton HABYARIMANA ahugukiwe iby’ubukungu.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Soraya HAKUZIYAREMYE aherutse kwemera ko ibyasabwaga ba Rwiyemezamirimo ngo babone amafaranga ari muri icyo kigega byavuguruwe nyuma y’uko ba Rwiyemezamirimo bari bagaragaje ko birimo amananiza.

Ati “Nk’urugero twasabaga ko umuntu yakwerekana  ighombo yaba yaragize  gitewe na Covid-19 kigeze kuri 50%, ariko tugasanga hari bamwe kubera icyo gihombo bajya kukigeraho n’ubundi barafunze. Tukaba twaragabanyije ku buryo umuntu yerekana ko yagize igihombo kigeze kuri 30% akaba yabona amahirwe yo kugera kuri icyo kigega. Ikindi ni uko hakomeje gukora ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo basobanurirwe neza icyo icyo ikigega kigamije, banafashwe kugira ngo buzuze ibisabwa.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije ba Rwiyemezamirimo bato uko bakiriye izi mpinduka ku bisabwa n’imikorere y’iki kigega niba bizaborohoreza kugera ku nguzanyo gitanga.

Thierry HABIMANA ati “Bizadusaba natwe kwitegura gushaka n’ibisabwa hanyuma tube twakurikirana ibijyanye n’ubwo bufasha.”

YvetteUWIMPAYE  ati “ Ibyaribyo byose koroshya natwe byadufasha birumvikana.”

 Muri Kamena uyu mwaka nibwo Leta yatangije ikigega cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ni ikigega cyatangiranye na miliyari 100 z’amafaranga y’’u Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga miliyari 50 zizahabwa amahoteli,  ibigo by’ubucuruzi binini bigenerwe miliyari 30, ibigo biciriritse bizahabwa miliyari 15 naho ibigo bito bizasaranganye miliyari 1 y’amafranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga azishyurwa mu gihe kirekire ku nyungu nto y’amafaranga 8%.

Tito DUSABIREMA