Urutonde rw’Abahanzi 10 b’ibyamamare ku isi bakomoka mu Rwanda

Hari abahanzi batari bake bafite inkomoko mu Rwanda uzasanga barabaye rurangiranwa ku isi, nyamara abenshi mu banyarwanda batabazi ndetse batazi n’ibikorwa byabo cyangwa n’ababyumva ugasanga babyitirira abanyamahanga.

sharethis sharing button

Abenshi muri aba bahanzi bakorera umuziki wabo mu mahanga, ndetse usanga barabaye mu Rwanda igihe gito gishoboka cyangwa baravukiye mu mahanga ariko ababyeyi babo bakomoka mu Rwanda.

1. Stromae

Uyu amazina ye nyakuri ni Paul Van Haver, gusa izina akoresha mu muziki ni Stromae. Stromae ni izina rikomoka ku ijambo Maestro rosobanura ‘Maitre’. Yavutse kuwa 12 Werurwe 1985, akana yarakunze gukora injyana ya Hip Hop na Electronic music. Mu ndirimbo zatumye aba icyamamare harimo ’Alors on danse’ ndetse na ‘Papaoutai’, ‘Formidable’ n’izindi.

Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi wo mu bwoko bw’aba-flamanda. Ni inararibonye mu muziki ndetse ari mu bahanzi bakomeye cyane ku mugabane w’ u Burayi. Indirimbo ze zirebwa n’abarenga miliyali kuri televiziyo ndetse no kuri Youtube kuko kuri YouTube ubwaho nk’indirimbo “Papaoutai” imaze kurebwa n’abarenga 721 000 000.

Stromae afite urubuga rwa internet rwitwa www.stromae.net. Kuri facebook akurikiwe n’abarenga 6,400,000 naho kuri twitter ni hafi miliyoni 2,200,000.

2. Corneille

Ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Yavukiye Fribourg-en-Brisgau mu Budage kuwa 24 Werurwe 1977 ariko avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda. Amaze gushyira hanze album 13, iheruka yitwa ’Hits Latin Jamfrica. Kuri ubu akorera umuziki we cyane cyane mu Bufaransa na Canada.

Corneille akurikirwa n’abantu bakabakaba 1,200,000 kuri Facebook naho twitter agakurikirwa n’abagera kuri 298,000.

3. Shad Kabango

Shadrack Kabango yavukiye muri Kenya kuwa 18 Nyakanga 1982. Avuka ku babyeyi b’abanyarwanda gusa aza gukurira i Londres na Ontario kubera akazi k’ ababyeyi be.

Album ze nka When This Is Over (2005), The Old Prince (2007), TSOL (2010) na Flying Colours (2013) zaraguzwe cyane. Kuri album When This Is Over, hariho indirimbo yise “I will not understand” igaruka kuri Jenoside, iriho n’imivugo yanditswe na nyina Bernadette Kabango. Nyinshi mu ndirimbo ze zarebwe inshuro zisaga 3,000,000.

Mu mwaka wa 2011 yahataniye ibihembo bya Juno Award yanikira umuraperi Drake banasanzwe bakorana umuziki muri Canada ari naho atuye.

4. Karemera

CHRISTIAN KAREMERA - Lyrics, Playlists & Videos | Shazam

Amazina ye nyakuri ni Karemera Christian, naho mu buhanzi akunze gukoresha karemera69. Ni Umuraperi ukorera umuziki we mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon. Avuka kuri se na nyina bombi b’Abanyarwanda.

Karemera afite indirimbo nyinshi harimo iyitwa Né loin d’ici. Iyi yarebwe n’abagera ku 258 639. Ku rubuga rwe www.karemera.com, hagaragaraho ibihangano byinshi by’uyu muhanzi. Ku mbuga nkoranyambaga akunze gukoresha, harimo urubuga rwa Facebook. Aoha ahafite abantu basaga 115,000 bamukurikirana.

5. Jali

Amazina ye nyakuri ni Mucumbitsi Ntwari Jean Pierre. Ni umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, azwi ku izina rya “JALI” mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite i Mahanga ariko ibikorwa bye ntibirasakara ino go agaragare byimbitse mu bitaramo n’ibindi.

Jali afite indirimbo nyinshi zikunzwe i Burayi harimo “Un jour ou l’autre”, iyi imaze kurebwa inshuro 1,200,000 kuri YouTube, Iyitwa Espanola yo imaze kurebwa inshuro 1,700,000. Uyu muhanzi kandi, yanabaye umuhanzi w’umwaka wa 2012 mu Bubiligi.

6. Gael Faye

Ni umuhanzi wavukiye i Burundi mu 1982, se ni Umufaransa nyina akaba Umunyarwandakazi. Muri Mata 2014 yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Garl afite indirimbo ’Petit Pays’ avugamo u Rwanda n’u Burundi.

7. Neza Da Songbird

Uyu ni umunyarwandakazi wavukiye i Kinshassa. Avuga indimi enye neza zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ilingala. Neza akorera umuziki we i Toronto muri Canada ari naho abana n’abavandimwe be.

8. Nicole Musoni

Ni umukobwa wa Évariste Musoni, umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Canada ari naho umuryango wabo wose utuye. Yatojwe na nyina kubyina imbyino za Kinyarwanda ndetse na we ageze muri Canada atangira kubyigisha amatorero atandukanye. Yagiye atumirwa mu mijyi yo muri Canada kugira ngo asangize ubu bumenyi abanyamahanga n’Abanyarwanda batabashije kubyigira mu Rwanda.

9. Mike Lookee

Ange Michel Ntwali w’imyaka 25, akoresha izina ry’ubuhanzi rya Mike Lookee ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip-Hop urimo kwitwara neza mu gihugu cya Norvège. Uyu muhanzi avuka ku mubyeyi umwe w’Umurundi undi w’Umunyarwanda.Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi akurira mu Rwanda baza kwimuka nya bajya muri Norvège.

Lookee afite indirimbo zikunzwe cyane ndetse ni umwe mu bafite indirimbo zirebwa cyane kuri Youtube. Iyitwa Get Back Up imaze kurebwa n’abasaga 15,000,000.

10. Enric Sifa

Amazina ye nyakuri ni Eric Nshimiyumuremyi, muri muzika agakoresha Enric Sifa. Akomoka mu Burasirazuba bw’ u Rwanda ariko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gukora alubumu 6, amateka ye agaragara ku rubuga Wikipedia no ku rubuga rwe www.enricsifa.com.

Nubwo uyu muhanzi ataragera ku rwego rwo hejuru cyane ariko umuziki we ukundwa n’abatari bake ku mugabane wa Amerika.

Izindi video zishobora kugususurutsa