Abatarafungurirwa ibikorw aby’ubucuruzi baratakambira leta ngo igire icyo ikora

Bamwe mu bafite ibikorwa bitarakomorerwa barasaba ko nabo Leta yabatecyerezaho bagasubira mu mirimo bityo nabo bakabona ibitunga imiryango yabo.

Amezi arenga arindwi arashize ibikorwa birimo imikino y’amahirwe, Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (GYMS), utubari, bidakora mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Bamwe mu bakoraga iyi mirimo bagaragaza ko muri icyo gihe bamaze bicaye batorohewe n’ubuzima bagasaba leta nabo kubibuka bakemererwa gukora nk’abandi.  

Aba kandi banagaragza ko muri iki gihe bamaze badakora ba nyir’inzu babamo cyangwa bakoreramo bo batahagaritse kubishyuza ubukode bw’inzu, si ibyo gusa kuko ngo hari n’abibaza aho bazakura amafaranga y’ishuri mu gihe aho bakuraga ubwishyu hadakora.

Umwe ukora akazi ko kotsa inyama ku kabari kamwe ka hano mu mujyi wa Kigali yagize ati “Sha muri ibi bihe ibintu byaranze urakora rimwe bakaza bakakwirukankana ukamara iminsi itatu udakoze, ukongera ukagaruka bakongera bakagusubizayo gutyo gutyo niyo mikorere ihari. Ariko nkatwe ba mucoma ntabwo batwirukankana cyane birukankana ba ny’iri utubari cyane, ingaruka zo kudakora zirahari kuko nab a nyir’inzu baba bishyuza kandi umuntu adakora.”

Undi wahoze ukora mu mikino y’amahirwe nawe ati “Njye hari murumuna wanjye twabanaga kandi agomba kujya ku ishuri, urumva niba narahereye muri Werurwe turi mu rugo nta kindi turi gukora n’ubwo waba warizigamye bingana gute bigeraho bikarangira. Ikindi wenda nabaza Leta niba bafunguye imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange nka kuriya bakavuga ngo agomba gutwara abantu 100%, ese babona ko igice cy’imikino y’amahirwe kiramutse gifunguwe hari icyo bishobora kubangamira ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid-19?”

“Nk’ikifuzo nabaha mu gihe tumaze turi mu rugo kiri hafi kugera ku mwaka  twarahungabanye nibadufashe natwe tujye mu kazi nk’abandi bose.”

 Abahoze bakora mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (GYMS) nabo barasaba gukomorerwa.

Uyu yagize ati “Numva badufasha bakagira amabwiriza tugenderaho cyangwa tugakora mu byiciro bakavuga bati niba gym yakiraga abantu 100 ijye yakira kimwe cya kabiri cyabo yari isanzwe yakira bitewe n’uko ingana. Ibyo rero byadufasha natwe tugakora.”

Abakora mu mikino y’amahirwe ndetse no mu Nzu z’imyitozo ngororamubiri babwiye itangazamakuru rya Flash ko n’ubwo batarafungurirwa ariko imyiteguro yo gutangira gukora yo yakozwe cyane ko no mu bihe bishize  inzego zibishinzwe zabasuye zireba aho ibyo bikorwa bigeze.

Umwe ukora mu mikino y’amahirwe ati “Muri Kanama nibwo basuye ibikorwa by’imikino y’amahirwe bari kureba ukuntu bashobora kwirinda Covid-19, nanjye nagiye aho dukorera tugiye gutunganya  intebe dusigamo umwanya  ku buryo intebe yajyaho abantu batandatu twayishyiragaho Batatu kugira ngo twubahirize ya ntera, dutegereza ko badufungurira turaheba.”

Mugenzi we ukora mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri nawe ati “Itangazo riheruka gusoho rya Minisiteri ya Siporo bagerageje gusura Gyms zimwe na zimwe kurba ko zashobora kubahiriza ibisabwa”

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko guhera mu kwezi kwa 8 aribwo inzu z’imyitozo ngororamubiri GYMS, zari kwemererwa gufungura  gusa icyop gihe cyavuzwe kirenzeho amezi asaga abiri.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kubwira itangazamakuru ko hamaze iminsi hakorwa ubugenzuzi ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi n’inzego z’ibanze, harebwa uburyo ahabera imikino y’amahirwe hashyirwa nk’uburyo bwo gukaraba intoki, kandi hakajya hakorera abantu bake, gusa ngo bemeje ko hakongerwa gukorwa irindi genzura muri uku kwezi kw’Ukwakira harebwa niba ibi bikorwa bishobora gukomorerwa kandi ntibigire izindi ngaruka biteza.

Kugeza ubu mu Rwanda abakora mu mikino y’amahirwe basaga 2000 bose bakorera mu bigo 22.