France: Nyuma y’uko uwishe umwarimu amukase umutwe arashwe, hari n’abandi batawe muri yombi

Abantu icyenda batawe   muri yombi na Polisi y’u Bufaransa bakurikiranyweho uruhare mu kwica bakase umutwe uwo mwarimu utaratangazwa imyirondoro ye.

Uwo mwarimu yaraye yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu avuye mu ishuri, amaze kuganiriza abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.

Mu batawe muri yombi ku iperereza muri ubu bwicanyi, harimo ababyeyi b’umwana wiga mu ishuri uwo mwarimu yakoragaho.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko gucibwa umutwe k’umwarimu mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero y’umurwa mukuru Paris ari “igitero cy’iterabwoba cy’abiyitirira Isilamu.

Uwo mwarimu wishwe bivugwa ko yari yeretse abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad.

Uwagatabye icyo gitero yishwe arashwe na polisi.

Bwana Macron yavuze ko uwo mwarimu utaratangazwa izina yishwe kuko yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Icyo gitero cyabaye ejo ku wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba zaho, ari nayo saha yo mu Rwanda no mu Burundi, hafi y’iryo shuri.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba barimo kubikoraho iperereza.

Uwagabye icyo gitero akoresheje icyuma, yishwe arashwe ubwo abapolisi bageragezaga kumuta muri yombi nyuma y’icyo gitero.

Nta mwirondoro n’umwe we polisi y’Ubufaransa yari yatangaza.

Muri iki gihe i Paris kandi hari kuburanishwa abacyekwaho kugaba igitero cyo mu mwaka wa 2015 cy’abiyitirira Isilamu, bagabye ku kinyamakuru cy’inkuru zo kunenga mu rwenya cya Charlie Hebdo.

Cyagabweho icyo gitero kubera gutangaza amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad.

Mu byumweru bitatu bishize, umugabo yagabye igitero ku bantu babiri arabakomeretsa hanze y’ahahoze ari ibiro by’icyo kinyamakuru.

Umugabo wari ufite icyuma kinini yagabye igitero ku mwarimu mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine, amuca umutwe.

Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ababibonye bumvise uwo wagabye igitero atera hejuru ngo “Allahu Akbar”, bivuze ngo “Imana ni yo Nkuru”.

Uwo mugabo wagabye igitero ngo yahise yirukanka, ariko polisi ikorera muri uwo mujyi, yahise itabazwa n’abaturage, ihita ihagera vuba vuba.