Gashyantare-Mata 2020: Gutanga no kwakira indonke byaje ku isonga mu byaha bya ruswa

Gutanga no kwakira indonke byaje ku isonga mu byaha bya ruswa byahamijwe abantu hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Mata 2020 nk’uko bigaragara ku rutonde ngarukagihembwe rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa rukorwa n’urwego rw’umuvunyi.

Ku rutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa rwo kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2020, kwaka no kwakira indonke biza ku isonga muri ibyo byaha.

Mu bahamijwe ibyaha byo kwaka no kwakira indonke harimo n’umumotari utuye Kimironko mun karere ka Gasabo wahamijwe gutanga indonke y’amafaranga 2000 y’u Rwanda akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ukwezi kumwe kandi akazatanga ihazabu y’amafaranga 6000 y’u Rwanda.

Mu isesengurwa ry’urwego rw’umuvunyi narwo rwemera ko ruswa itagabanuka gusa  Bwana Mukama Abbas umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha bisa nayo  yemera ko hari imbaraga ziri gukoreshwa kugira ngo nibura igabanuke.

Ati“Sinavuga ko igenda igabanuka ariko urabona ko aho tuyigejeje igenda igabanuka,niyo gahunda dufite guhangana  ku buryo igendaa igabanuka ku buryo  bushoboka.”

Hari abaturage basanga impamvu ruswa igitutumba by’umwihariko mu itangwa rya serivisi ari uko bagisiragizwa n’abantu bafite mu nshingano gutanga servisi kandi banabihembwerwa.

Umwe ati “Kumara icyumweru udakora wiruka ku kintu se? Urumva icyiza ari ikihe? Ni uko wakwemera ugatanga ako kantu ariko imirimo yawe ukayijyaho.”

Mugenzi we nawe ati “Burya iyo umuturage yatanze iyo nyoroshyo akabona serivisi ye igenze neza urumva nta kibazo, ariko twebwe abaturage tuba tubihombeyemo.”

Urwego rw’umuvunyi narwo rusa n’urwemera ko gutanga ruswa by’umwihariko mu rwego rwa serivisi biterwa ahanini n’ubukererwe mu gutanga izo serivisi.

Ariko Bwana Mukama Abbas umuvunyi wungirije we asanga iyo mpamvu idakwiye,ahubwo asanga uwaka serivisi igihe asiragijwe yakitabaje urwego rwisumbuye kurwamusiragije agakemurirwa ikibazo.

Ati “Abenshi ni ukubigisha bakumva ko niba itegeko riguha uburenganzira bwo kuba wabona serivisi,nk’umunyarwanda,nta mpamvu yo gutanga ruswa,kuba bitinda ukumva ari yo mpamvu yo gutanga ruswa uba wishe gahunda z’igihugu.Ahubwo iyo byatinze ubwira ubuyobozi ,abakuriye uwo muyobozi ko bagutindije kuguha serivisi aho kugira ngo utange ruswa.”

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Ishami ry’u Rwanda wo usanga abaturage bakwiye kugira imyumvire yo kuvuga uwabatse ruswa kandi n’ugaragayeho ibyo byaha agahanwa habayeho kwihanukira.Madamu Ingabire Marie  Immaculee ayobora uwo muryango.

Ati “N’uyibatse aho kuyimuha ahubwo bakamuvuga,bakamutangaza nibyo mbona byakorwa ariko uwo batangaje nawe bikamugiraho ingaruka ni ukuvuga ngo agahanwa.”

Urutonde rw’urwego rw’umuvunyi rwo kuva muri Gashyantare  kugeza muri Mata 2020 rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa rugaragaraho abantu 60 bahamwije ibyaha byo kwaka no kwakira indonke, 28 bahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo naho umwe ahamwa n’icyaha cyo kwakwa cyangwa gutanga ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Tito DUSABIREMA