Abagororwa bashyirirweho uburyo bwo gutera akabariro- Abaturage

Hari abaturage bavuga ko u Rwanda rukwiye gutekereza uko umuntu ufunzwe yagira uburenganzira bwo guhuza urugwiro n’uwo bashakanye, ibi barabishingira kukuba byagabanya amakimbirane akunze kubaho iyo uwafunzwe asanze uwo bashakanye yaragiye gushaka abandi.

Mu mategeko mpuzamahanga agenga imfungwa n’abagororwa harimo itegeko ry’uko imfungwa ishobora gushyirirwaho icyumba yajya ihuriramo n’uwo bashakanye mu gihe yaje kumusura muri gereza.

Nubwo mu Rwanda iri tegeko ritarashyirwaho abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash na bo bashimangira ko mugihe iki cyumba cyaba gishyizweho byagabanya amakimbirane mu miryango y’ufunze mu gihe asubiye mu buzima busanzwe agasanga uwo bashakanye yarabyaranye n’abandi bagabo.

Hari n’abasanga kidashyizweho ntacyo byabangamira ufunze n’umuryango we kuko n’ubundi aba ari mu gihano.

Umwe ati “Kuba umugore yaramusize mu rugo n’abana noneho wa mugabo akaba afunze igihe adashobora kuba yahura n’umuryango we, ndavuga  umudamu we, bigaragara ko igifungo cya wa mugabo cyafashe ku mugore na b’abana igihe umugabo yarafunze wa mudamu yagiye mu kabari cyangwa ahandi kugira ngo ahure n’abandi bagabo.”

Undi ati “Njye ndi kumva icyo cyumba cyajyaho rwose, kwa gucana inyuma wenda byagabanuka. Imyaka itanu ni myinshi ku mugore wavuye iwabo ashaka umugabo.”

Mugenzi wabo yunze ati “Bazajye baha uburenganzira abagororwa nabo bakagira ubwisanzure mu rwego rwo kwirinda ubutinganyi.”

Umunyamategeko Maitre John MUDACYIKWA avuga ko gushyiraho icyumba cy’imfungwa inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bakwiye kwicara bakabiganiraho bagafata imyanzuro bakareba niba byashyirwa mu mategeko y’Igihugu bityo bigakurikizwa.

Ati “Ndumva rero mu Rwanda nta kibujijwe ko abantu babiganiraho ku buryo bakumvikana ko ari ibintu byashyirwa mu mategeko igihugu kigenderaho kugira ngo bikomeze bikurikizwe, imiryango ya Sosiyete Sivile, urwego rushinzwe amagereza Minisiteri ireberera amagereza mu Rwanda.”

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko imfungwa zikwiye kugira uburenganzira bwose bwemewe n’amategeko ndetse ko gereza zo mu Rwanda zishyizeho iki cyumba byaba byiza nk’uko biri mu mahame mpuzamahanga.

Me Emmanuel SAFARI ni umunyamabanganshingwabikorwa wa CLADHO ati “Kuba muri gereza hashyirwa kiriya cyumba cyo kuba yatera akabariro mu gihe yaba asuwe, gereza zacu zibashije kubikora byaba ari akarusho kuko ubundi biri mu mahame mpuzamahanga.”

Muri iki cyumweru, Minisiteri y’Ubutabera  yatangaje ko iteganya koherereza akanama k’Umuryango w’Abibumye(ONU) gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Genève mu Busuwisi, iyo raporo ngarukagihe yiswe ‘Universal Periodic Review (UPR)’.

Gusa Minisiteri y’Ubutabera nta cyizere yatanze cyo gushyiraho icyumba imfungwa ishobora guhuriramo n’uwo bashakanye mu gihe yaje kumusura, ariko ivuga ko ari ibintu bishobora kuganirwaho.

AMIELLA AGAHOZO